Iyandikishe muri Prominant M Center Ltd

⚠️ IKITONDERWA CY’INGENZI MBERE YO KWIYANDIKISHA

Mbere yo kuzuza iyi Registration Form, nyamuneka banza usome kandi usobanukirwe neza n’amakuru akurikira:

1. Kwiyandikisha

Kwiyandikisha bisobanura gutanga umwirondoro wawe wuzuye kandi w’ukuri. Amakuru utanga ni ingenzi kuko adufasha kuguhuza n’amahirwe y’akazi akugenewe.

2. Amafaranga yo kwiyandikisha — 3,000 FRW

Amafaranga yo kwiyandikisha ni 3,000 FRW kandi NTASUBIZWA.

  • MOMO PAY: 059929 — yanditswe mu mazina ya Prominant M Center Ltd.
  • Konti ya Equity Bank: 4007201009173 — yanditswe mu mazina ya Prominant M Center Ltd.

After payment, upload your payment confirmation screenshot. Uploading a screenshot does NOT confirm that money was received. Admin must verify the payment before your registration can be approved and before you can apply for jobs.

3. Kwiyandikisha Ntibivuze Ko Uhita Ubona Akazi

Ntidushobora kugusezeranya igihe runaka uzabonera akazi. Kwiyandikisha biguha uburenganzira bwo kwinjira kuri website yacu no gusaba imyanya y’akazi dutangaza.

Iyo ubonye akazi wifuza, ushobora kukasaba. Hanyuma tureba niba wujuje ibisabwa n’umukoresha. Iyo ubyujuje, dushobora kuguhuza n’umukoresha kugira ngo muganire kandi mwumvikane. Iyo utoranyijwe ugatangira akazi, wishyura amafaranga ya commission ashyirwaho na Prominant M Center Ltd.

Kugira ngo umenye uburyo twishyuza amafaranga ya commission, sura: prominantm.com/who

4. Amakuru Yawe na Konti Yawe

Kwiyandikisha bidufasha kubika umwirondoro wawe mu buryo bwizewe no kuwuhuza n’abakoresha bashaka abakozi. Nyamuneka bika neza Username na Password byawe, cyangwa ukoreshe ijambobanga ushobora kwibuka byoroshye.

Username na Password byawe bigufasha kwinjira muri konti yawe, kureba imyanya y’akazi ihari no gusaba umwanya w’akazi wifuza.