Amategeko Ngenderwaho no Gusubizwa Amafaranga
Prominant M Center Ltd itanga serivisi zo gufasha kubona akazi, gushakira abakoresha abakozi, gukodesha cyangwa kugurisha imitungo yimukanwa n'itimukanwa, kwamamaza ndetse na software development.
Amategeko agenga gusubizwa amafaranga:
Ubwishyu bwa serivisi za Prominant M Center Ltd muri rusange ntabwo busubizwa iyo serivisi yatanzwe cyangwa yatangiye.
Umukiriya ashobora gusaba gusubizwa amafaranga igihe:
- Ubwishyu bwakozwe kubera kwibeshya.
- Serivisi yishyuwe itigeze igera ku mukiriya.
- Umukiriya yishyuye kabiri kuri serivisi imwe.
Ikifuzo cyo gusubizwa amafaranga kigomba gutangwa bitarenze iminsi irindwi umukiriya yishyuye.
Iyo byemejwe, amafaranga asubizwa kuri konti yavuyeho.
Amategeko agenga guhagarika serivisi
Umukiriya ashobora guhagarika serivisi yasabye igihe itaragera igihe cyo gutangira.
Kuri serivisi zo gusaba akazi, gusaba umukozi, kugura cyangwa kugurisha, guhagarika serivisi yatangiye bishobora gutuma amafaranga yatanzwe adasubizwa.
Amakuru yo Kutwandikira
Ku cyifuzo cyo guhagarika serivisi cyangwa gusaba gusubizwa amafaranga, mutwandikire cyangwa muduhamagare kuri:
- Email: prominantcenterltd@gmail.com
- Website: prominantm.com
- Phone: 0780435703 / 0792997594 / 0780473221
Dusubiza mu minsi 3 y'akazi.