Ukeneye Ubufasha?

📄 Ibisabwa kugira ngo ubone akazi

1. Kugira ngo ubone akazi binyuze muri Prominant M Center Ltd, ugomba kuba witeguye kandi wemera gukurikiza amategeko, indangagaciro na kirazira by'umuryango Nyarwanda.

2. Ugomba kwemera kwiyandikisha no kuzuza imyirondoro yawe yose muri form yabigenewe unyuze kuri: prominantm.com/register .

3. Ugomba kwemera kwishyura 3,000 Frw nk'amafaranga yo kwiyandikisha adasubizwa, yishyurwa kuri code cyangwa konti ya banki yanditswe mu mazina ya company yacu Prominant M Center Ltd: Code 059929 cyangwa Konti 4007201009173.

📝 Uburyo bwo gusaba akazi nyuma yo kwiyandikisha

1. Injira kuri website ya Prominant M Center Ltd nk'uko bisanzwe, hanyuma ukande ku mirongo itatu iri hejuru iburyo.

2. Jya kuri Injira, maze ushyiremo Username na Password wakoresheje igihe wiyandikishaga.

3. Kanda kuri link ya WhatsApp Group iri kuri website maze winjire muri group. Amatangazo y'imyanya mishya y'akazi ashyirwaho buri munsi.

4. Umaze kubona akazi ushaka gusaba, reba hasi kuri website aho ubona Ahabanza, Akazi, Amakuru, Wasabye, Umwirondoro. Kanda Akazi.

5. Muri Akazi, uzabona imyanya y'akazi itandukanye. Hitamo umwanya ushaka, hanyuma ukande kuri Saba Akazi.

6. Umaze gukanda kuri Saba Akazi, soma witonze amakuru asobanura ko wemeye kwishyura commission ku munsi ugeze ku kazi.

7. Niba wemera aya mabwiriza, kanda kuri Ndabyemeye. Ubusabe bwawe bwuzuye.

👷 Uburyo wasabamo umukozi

1. Ugomba kuba ukeneye umukozi kandi ukemera kubahiriza uburenganzira bw'umukozi hakurikijwe amategeko y'umurimo mu Rwanda.

2. Turagusaba kudufasha gufatanya mu nshingano z'umukozi twakurangiye, harimo no kudufasha gukusanya commission ku mukozi nyuma yo gutangira akazi, kuko hari igihe abakozi bagera ku kazi bakanga kutwishyura nubwo impande zombi zabaga zabyemeranyijweho.

3. Abakoresha bahabwa abakozi bo mu rugo bishyuzwa 10,000 Frw. Mumenye ko abakoresha bahabwa abakozi b'imirimo itari iyo mu rugo batishyuzwa, keretse bemeye kubanza kwishyurira umukozi commission iyo adafite amafaranga, bakemera ko azayakatwa ku mushahara we.

💰 Sobanukirwa Uburyo Twishyuza

1. Twishyuza ku buryo bukurikira: 3,000 Frw yishyurwa nk'amafaranga yo kwiyandikisha adasubizwa.

2. Andi mafaranga yose yishyurwa n'umuntu twahuje n'umukoresha nyuma yo kwemeranya, kandi yishyurwa ku munsi atangiriyeho akazi. Harimo 10,000 Frw yishyurwa n'umukozi uzajya ahembwa 30,000 Frw - 49,999 Frw.

3. 15,000 Frw yishyurwa n'uzajya ahembwa 50,000 Frw - 79,999 Frw.

4. 20% yishyurwa n'uzajya ahembwa 80,000 Frw and above.

🏢 Ibisobanuro Birambuye kuri Prominant M Center Ltd

Prominant M Center Ltd ni company yigenga ikorera mu Rwanda. Yatangiriye mu Musanze, nyuma yimurira icyicaro cyayo mu Karere ka Muhanga, aho ikorera ubu. Company yabonye icyemezo cya mbere cy'iyandikwa ryayo mu buryo bwemewe n'Urwego rw'Iterambere mu Rwanda (RDB) mu mwaka wa 2024.

Ibyo Dukora

Prominant M Center Ltd itanga serivisi zitandukanye zigamije guteza imbere imibereho y'abantu n'iterambere ry'ubukungu, harimo:

  • Dufasha abikorera kubona abakozi babakwiriye
  • Dufasha urubyiruko kubona akazi
  • Imitungo itimukanwa (kugura, kugurisha no gukodesha amazu n'ubutaka)
  • Gukodesha imodoka
  • Gukora no guteza imbere imbuga za internet
  • Gupima ubutaka
  • Gufasha abakiriya kubona ibyangombwa bisabwa n'ibyangombwa by'ubutaka

Intego n'Icyerekezo Cyacu

Intego yacu ni ugufasha abantu dutanga serivisi nziza, zizewe kandi zitanga amakuru mu mucyo, mu gihe tunoza imikorere yacu kugira ngo bitarenze umwaka wa 2050 nibura 60% by'urubyiruko rurangiza amashuri rutazongera kubura akazi.

Turifuza kandi ko ibigo bigira icyizere kirushijeho mu mutekano w'imikorere yabyo, binyuze mu kubika, gucunga no kurinda neza amakuru y'abakozi.

Ubufatanye n'Ishimwe

Turashimira byimazeyo ibigo bidusaba abakozi, kandi turabasaba gukomeza gukorana natwe no kutwereka ibindi bigo kugira ngo dufatanye gufasha urubyiruko kugabanya ikibazo cy'ubushomeri.

Turabasaba kandi abo dufasha kubona akazi gukomeza gukorana natwe no kwitwara neza aho tubahuje n'abakoresha, kuko ibi bidufasha kongera icyizere ibigo bitugirira.

Aho Dukorera

📍 Akarere ka Muhanga, mu Mujyi wa Muhanga, imbere ya Unguka Bank.

Mwadusura no Kutwandikira

Website: prominantm.com

📞 Twandikire