1. Kugirango ubone akazi binyuze muri Prominant M Center Ltd nuko uba ubyiyunvamo kandi wemera gukurikiza amabwiriza n'indangagaciro na kirazira by'umuco nyarwanda.
2. Kuba wemera kwiyandikisha ukuzuza imyirondoro muri form yabigenewe unyuze kuri: prominantm.com/register .
3. Kuba wemera kwishyura amafaranga ibihumbi 3,000 Frw y'ikiguzi cyo kwiyandikisha adasubizwa, yishyurwa kuri code cyangwa Bank account bibaruye mu mazina ya company yacu Prominant M Center Ltd: Code 059929 cyangwa Account 4007201009173.
1. Injira kuri website ya Prominant M Center Ltd, nk'uko bisanzwe, ukande ku mirongo itatu iri hejuru iburyo.
2. Injira muri Login, ushyiremo Username na Password wakoresheje igihe wiyandikishaga.
3. Kanda kuri WhatsApp Group link iri kuri website, winjire muri group. Muri iyo group hashyirwamo amatangazo y'imyanya y'akazi mishya aboneka buri munsi.
4. Umaze kubona akazi ushaka gusaba, uri kuri website urebe hasi aho handitse Ahabanza, Akazi, News, Applied, Profile. Kanda kuri Akazi.
5. Muri Akazi, urabona imyanya itandukanye y'akazi. Hitamo umwanya wifuza, hanyuma ukande kuri Apply.
6. Nyuma yo gukanda Apply, soma neza ibisobanuro bigusaba kwemeza ko wemera kwishyura amafaranga ya commission ku munsi uzaba ugeze ku kazi.
7. Niba wemera ayo mabwiriza, kanda kuri Ndabyemeye. Application yawe iba irangiye.
1. Kuba ukeneye umukozi kandi wemera kubahiriza uburenganzira bw'umukozi bijyanye n'amategeko agenga umukozi mu Rwanda.
2. Tubasaba kudufasha kwishingira umukozi twabarangiye, bijyanye no kudufasha kumwishyuza amafaranga ya commission twishyuza umukozi wamaze kujyera mu kazi, kuko harubwo bahajyera bakanga kutwishyura gusa, ni mu gihe aje twabyumvikanyeho twembi.
3. Kwishyura 10,000 Frw twishyuza abakoresha twahaye abakozi bo murugo. Mbibutsa ko abandi bose batari abo gukora murugo nta kiguzi musabwa, keretse igihe wakwemera kuguriza amafaranga ya commission twishyuza umukozi mugihe atayifite kandi yemera ko muzayamukata ku mushahara.
1. Twishyuza mu buryo bukurikira: 3,000 Frw yishyurwa nk'ikiguzi cyo kwiyandikisha adasubizwa.
2. Andi yose yishyurwa n'umuntu twamaze guhuza n'umukoresha, bamaze kumvikana, ndetse yishyurwa uwo munsi yageze ku kazi, harimo 10,000 Frw yishyurwa n'umukozi uzahembwa guhera kuri 30,000 Frw - 49,999 Frw.
3. 15,000 Frw yishyurwa n'ugiye guhembwa 50,000 Frw - 79,999 Frw.
4. 20% yishyurwa n'ugiye guhembwa guhera kuri 80,000 Frw kuzamura hejuru.
Prominant M Center Ltd ni kampani yigenga ikorera mu gihugu cy'u Rwanda hose. Yafunguriwe bwa mbere mu Karere ka Musanze, nyuma y'igihe gito ibiro byayo bikuru byimukira mu Karere ka Muhanga, ari na ho ikorera kugeza ubu. Iyi kampani yabonye ibyemezo biyemerera gukora bitangwa n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) mu mwaka wa 2024.
Prominant M Center Ltd itanga serivisi zitandukanye zigamije guteza imbere imibereho y'abaturage n'iterambere ry'ubukungu, zirimo:
Intego yacu ni ugufasha abatugana tubaha serivisi inoze, yizewe kandi isobanutse, tunagura imikorere yacu ku buryo bitarenze umwaka wa 2050 nibura 60% by'urubyiruko rusoza amashuri rutazongera kubura akazi.
Twifuza kandi ko abikorera batazongera kugira ikibazo cy'umutekano w'ibyabo, binyuze mu kubika no gucunga amakuru y'abakozi mu buryo bugezweho, bwizewe kandi burinzwe neza.
Tunejejwe no gushimira byimazeyo abikorera badusaba abakozi, kandi turabasaba gukomeza kugumana natwe no kuduhuza n'abandi bikorera, bityo dufatanye gufasha urubyiruko kwivana mu bushomeri.
Turasaba kandi abo dufasha kubona akazi gukomeza kugumana natwe, bakitwara neza mu kazi baba boherejwemo, kuko bituma turushaho kugirirwa ikizere n'abikorera.
📍 Karere ka Muhanga, Imuhanga, imbere ya Unguka Bank.
Website: prominantm.com
Contact: 0792 997 594 / 0780 473 221
Email: prominantcenterltd@gmail.com
Facebook: facebook.com/prominant.M.1
Instagram: instagram.com/prominant.m.1
YouTube: youtube.com/@prominantM
TikTok: tiktok.com/@prominant1
Twitter/X: x.com/Prominant_M
Website: prominantm.com
Google Maps: Reba aho dukorera kuri Google Maps