← Back to news
Benshi bakomeje kugwa mu ntambara yubuye hagati ya Pakistan na Afghanistan

Benshi bakomeje kugwa mu ntambara yubuye hagati ya Pakistan na Afghanistan

Prominant M • Feb 28, 2026

Imirwano hagati ya Pakistan na Afghanistan, ikomeje gufata indi ntera. Mu ijoro ryo ku wa 26 rishyira ku wa 27 Gashyantare impande zombi zakozanyijeho mu buryo bukomeye cyane mu bitero byaguyemo benshi.

Pakistan yagabye ibitero ku bice bya Afghanistan ku wa 27 Gashyantare 2026 nyuma y’ibindi Aba-Taliban na bo bari bagabye mu ijoro ryo ku wa Kane.

Ni ibintu bigaragaza uburyo umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi ukomeje gufata indi ntera, aho bigaragaza ko byinjiye mu ntambara yeruye.

Ibi bitero bishya bikurikiye ibyabaye mu mpera z’icyumweru gishize aho Pakistan yagabye ibitero byinshi kuri Afghanistan, ab’i Kabul bakavuga ko byishe abantu 18 barimo abagore n’abana.

Impande zombi zongeye gukozanyaho nyuma y’uko mu Ukwakira 2026, zari zemeje agahenge zibifashijwemo n’ubuhuza bwa Turikiya na Qatar.

Pakistan ishinja Afghanistan by’umwihariko, Aba-Taliban gutera inkunga abarwanya ubutegetsi bwa Islamabad, aho mu minsi ishize bakomeje kugaba ibitero by’ubwiyahuzi muri Pakistan bikica benshi, harimo igiherutse kugabwa mu musigiti wo mu Mujyi wa Islamabad.

Aba-Taliban na bo bakomeje guhakana, bamagana iby’uko ibyo bitero bikomeje kuzahaza Pakistan bitegurirwa muri Afghanistan ndetse ko igihugu cyabo kidakoreshwa nk’indiri y’abahungabanya umutekano mu bindi bihugu.

Ahubwo bashinja Pakistan kubagabaho ibitero bikomeje kubicira abaturage nubwo ubutegetsi bwa Islamabad bwo buvuga ko burasa ku bikorwa bya gisirikare gusa.

Nyuma y’amasaha make y’ibitero bya Afghanistan, Pakistan na yo yagabye ibitero karundura mu bice bitandukanye by’Umurwa Mukuru, Kabul, mu ntara za Kandahar na Paktika ziherereye hafi mu bilometero 2600 uvuye ku mupaka wa Pakistan.

Uku kurasana ni ko gukomeye kubayeho muri aya makimbirane yongeye gufata indi ntera hagati y’ibihugu byombi.

Byose byatangiye ku wa 26 Gashyantare 2026, ahagana Saa Mbiri z’umugoroba, ubwo Aba-Taliban bagabaga ibitero ku mipaka ibahuza na Pakistan yo ku ntara zabo za Nangarhar, Nuristan, Kunar, Khost, Paktia na Paktika, nk’uko Aba-Taliban babitangaje.

Pakistan na yo yahise isubiza ivuga ko Aba-Taliban bakoze amakosa akomeye yo kubatangizaho intambara ku bice byayo bitandukanye, yemeza ko ingabo zayo na zo zahise zisubiza ibyo bitero.

Pakistan yakomeje kugaba ibitero byinshi bitandukanye kuri Afghanistan mu rukerera rwo ku wa 27 Gashyantare 2026, bigabwa i Kabul no ku zindi ntara za Afghanistan.

Umuvugizi w’Aba-Taliban, Zabihullah Mujahid, yashyize ubutumwa kuri X ko na bo bagabye, ibitero ku basirikare ba Pakistan hifashishijwe drones, icyakora nyuma aza kubusiba.

Umwe bayobozi mu ngabo za Pakistan yavuze ko drones z’Aba-Taliban zarashe mu bice bitatu birimo ishuri rya gisirikare riri mu gace ka Nowshehra ryigisha gukoresha imbunda ziremereye, no ku ishuri ribanza risanzwe, ariko zose zirasenywa.

Ni mu gihe Pakistan yavuze ko bo barashe kuri site za gisirikare 22 zo muri Afghanistan, byose babikoze mu kwirinda kurasa ku basivile.

Yavuze ko bamaze kwica abarwanyi b’Aba-Taliban 274 bagwa muri ibi bitero. Umwe mu basirikare ba Pakistan kandi yavuze ko bangije ibifaru 115 by’abo bahanganye, imodoka za gisirikare n’intwaro ziremeyeye nyinshi.

Bivugwa ko muri iyi mirwano abasirikare 12 ba Pakistan ba hasize ubuzima abandi 27 barakomereka.

Ubona ko buri ruhande ruri kuvuga ibyarwo, kuko nk’Umuvugizi bw’Aba-Taliban, Mujahid, yavuze ko Aba-Taliban 13 ari bo bishwe abandi 22 barakomereka, hakomereka n’abasivili 13.

Yavuze ko bishe abasirikare ba Pakistan 55 ndetse imibiri y’abangana na 23 irafatwa mu gihe banafashe abandi benshi ari bazima. Yemeje ko basenye ibirindiro by’abo bahanganye 19.


Prominant M Center Ltd Kanda hano uvugane na Prominant AI
Prominant M Center Ltd
Prominant AI
Turi hano kugufasha
Prominant M Center Ltd
Ndi AI yakorewe gufasha aba client ba prominant M Center ltd kubijyanye na service dutanga gusa.
Prominant M Center Ltd
Notice: Ikibazo cyawe n'igisubizo cya AI birabikwa kugira ngo tunoze service yacu ya AI.